in

Amavubi yiteguye gushyira igitutu kuri Bénin mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2025

Mu gihe ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, umutoza Frank Torsten Spittler yatangaje ko nubwo adashobora kwizeza Abanyarwanda intsinzi, azakora ibishoboka byose ngo Bénin igorwe cyane mu mukino wabo ugiye kwongera kubahuza.

 

Frank Torsten, umudage utoza Amavubi, yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2024, aho yagaragaje icyizere ku myiteguro y’ikipe ye, nubwo yagize impungenge ku cyizere cy’intsinzi.

 

Mu mukino ubanza uzahuza Amavubi na Bénin, uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira 2024, i Abidjan, umutoza Torsten yagaragaje ko intego nyamukuru atari uguhita atsinda Bénin, ahubwo ari ugutuma bigora cyane Bénin kubona intsinzi. Yagize ati, “Sinasezeranya ko tuzatsinda, ariko ndahamya ko tuzashyiraho igitutu gikomeye kuri Bénin, cyane cyane mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.”

 

Ku bijyanye n’imyiteguro, umutoza Torsten yashimangiye ko abakinnyi bakomeje kwiyungura ubumenyi baherewe mu mwiherero uheruka, ndetse ko hari icyizere cy’uko bashobora gukomeza kuzamura urwego rwabo. Yavuze ati, “Ndishimira ko abakinnyi bakomeje kwerekana ko ibyo nabatoje bikiri mu mitwe yabo. Ibi bitanga icyizere ko tuzakina umukino wacu ku rwego rwo hejuru.”

 

Umukinnyi Johan Marvin Kurry, ukinira Yverdon Sport FC mu Busuwisi, nawe yavuzweho na Torsten nyuma yo kongerwa mu ikipe, aho umutoza yagaragaje ko nubwo yari avuye mu mvune, akomeje kugarura imbaraga. Yagize ati, “Kurry amaze kugarura imbaraga, kandi bizaterwa n’imyitozo agomba gukomeza gukora. Turateganya gufata umwanzuro wa nyuma ku kuba azitabazwa cyangwa atazitabazwa mu mukino wo kwishyura.”

 

Bénin yaherukaga gutsinda Amavubi igitego 1-0 mu mukino w’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ubu Amavubi afite icyizere cyo kubagora cyane muri iyi mikino ibiri iri imbere.

 

U Rwanda rufite amanota abiri nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria, mu gihe Bénin ifite amanota atatu nyuma yo gutsinda umukino umwe. Itsinda rya Gatatu rigizwe na Nigeria, iri ku mwanya wa mbere n’amanota ane, ikurikirwa na Bénin, mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa gatatu.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 15 Ukwakira 2024, ukazabera kuri Stade Amahoro i Kigali. Amavubi azaba asabwa kwitwara neza ngo ashyire igitutu kuri Bénin ndetse anafate amanota yose ahari mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Amafoto y’Abasore b’Amavubi mu myitozo

Johan Marvin Kurry na Jimmy Mulisa

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amag the Black yasohoye indirimbo ‘Iminsi’ nyuma yo guhura n’ibibazo