in

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino na Mozambique.

Kuri uyu mugoroba nibwo ikipe y’igihugu amavubi yakoze imyitozo ya nyuma aho yitegura umukino ubanza uzayihuza na Mozambique aho iri mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri Cote D’Ivoire.

Uyu mukino ukaba uzabera mu gihugu cya Afurika Y’epfo kuri stade ya FNB stadium imwe muri stade nini muri Afurika aho yanakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Uyu mukino wajyanywe muri iki gihugu nyuma y’uko muri Mozambique batemerewe kwakira umukino numwe  kubera ko izo bafite zitari ku rwego rwo kwakira imikino.

Nyuma y’uyu mukino hazakurikiraho uwa kabiri amavubi azakina na Senegal muri Senegal.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yihenuye ku mugabo we wize ubuforomo ,none reba ibyamubayeho

Rosine Bazongere yagize icyo abwira umwana we