Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, “Amavubi U20”, ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wa kabiri mu irushanwa rya CECAFA riri kubera muri Tanzania. Ibi bije nyuma y’uko u Rwanda rutakaje umukino wa mbere rwakinnye tariki ya 8 Ukwakira 2024, rwatsinzwe igitego 1-0 na Sudan.
Igitego rukumbi cyatsinzwe muri uyu mukino cyinjijwe na kapiteni wa Sudan, Monser Abdo Khmies Tiya, ku munota wa 6 w’igice cya mbere. Icyakora, n’ubwo u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino, abakinnyi b’Amavubi bakomeje imyiteguro myiza y’umukino utaha bazahuramo na Kenya tariki ya 10 Ukwakira 2024. Kenya yo yatsinze Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wayo wa mbere.
Mu itsinda A, Sudan ni yo iyoboye n’amanota 6 nyuma yo gutsinda imikino ibiri yakinnye. Mu mukino wa mbere, Sudan yatsinze Djibouti ibitego 3-1, naho umukino wa kabiri itsinda u Rwanda 1-0.
Tanzania iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 7-1, gusa yari yatakaje umukino wa mbere itsinzwe na Kenya ibitego 2-1.
Kenya ni iya gatatu n’amanota 3 ariko imaze gukina umukino umwe yatsinzemo Tanzania ibitego 2-1.
Ku mwanya wa nyuma mu itsinda hari u Rwanda na Djibouti, zombi zitarabona inota na rimwe. U Rwanda rufite umwenda w’igitego 1, mu gihe Djibouti ifite umwenda w’ibitego 9 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri.
Amavubi U20 aritegura gukina umukino w’ingenzi na Kenya, aho ikipe y’u Rwanda igomba kwitwara neza mu rwego rwo guharanira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.








