Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye ikinnye na Benin igiye kugaruka mu Rwanda kuhitegurira umukino wo kwishyura.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyije n’ikipe ya Benin 1-1, mu mukino wa gatatu mu itsinda ziri kumwe na Mozambique ndetse na Senegal.
Byavugwaga ko umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023, ugomba kubera kuri Sitade n’ubundi ya Benin ariko mu kiganiro Muhire Henry umunyamabanga muri FERWAFA yahaye Flash FM yavuze ko abakinnyi b’u Rwanda bagiye kugaruka kwitegurira umukino hano mu Rwanda mu gihe bategereje icyemezo cya CAF.
Impamvu nyamukuru itumye hafatwa uyu mwanzuro ni uko FERWAFA yatekereje ibona ukuntu Amavubi yafatwaga mu gihe biteguraga uyu mukino ubanza bababona barimo gufatwa nabi bafata umwanzuro wo kudakomeza kuhitegurira ahubwo bahunga bakaba bagarutse mu Rwanda ndetse bakaba bategereje uyu mwanzuro wa CAF.
Amakuru ahari avuga ko CAF nyuma yo gutangariza u Rwanda ko Hotel ziri mu karere ka Huye zitujuje ibisabwa, hatangiye ivugururwa ry’aya mahotel kandi bitewe ni uko biri gukorwa amanwa n’ijoro hari ikizere cyo gukinira hano mu Rwanda kandi bikanavugwa ko FERWAFA yemera kuzatanga indege ku buryo abakinnyi ba Benin bajya bava I Kigali Aho baba bacumbitse bakajya bagenda mu ndege bajya I Huye kuko ntibyajya birenza iminota 10 gusa bakaba bageze ku kibuga.