Abenshi yadufashije kuryoherwa n’ubuto binyuze muri filime nka Krrish , dhoom 1 na dhoom 2 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zatumye aba ikirangirire ku isi , uyu musore wafashwe nk’umugabo mwiza wa mbere ku isi mu myaka yashize ni muntu ki!?
Hrithik Roshan yavutse mu mwaka w’1974 ,avuka ku itariki 10 Mutarama , avukira mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy’ubuhinde , akaba avukira mu muryango ukize ugizwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba filime uhereye kwa sekuru kugera Se (Rakesh Roshan) wamwinjije bwa mbere mu mwuga wo gukina filime.
Ni umusore wakuzwe akundwa cyane n’abigitsina gore ariko kandi bitewe no kuvukana ikiganza gifite ibikumwe 2 byatumye akura abo bigana bamutinya kuburyo bamubonaga bagahunga ,ibyatumye nawe yanga urunuka ishuri ariko umubyeyi we amusubizamo intege kugeza arangije.
Uyu musore yakuze akunda kubyina ariko bitewe n’ikibazo cy’urutirigongo yari afite abwirwa n’abaganga ko bibaye byiza yareka ibijyanye no kubyina , icyakora we ntiyabireka kugeza ubwo yinjiye mu mwuga wo gukina film akanabivanga no kubyina byose bigatuma aba icyamamare.
Roshan yagaragaye muri film bwa mbere afite imyaka 6 ari sekuru umukinishije film yitwa Usher ,mu mwaka w’1980 , mu mwaka wa 2000 nibwo Se noneho yamwemereye ko yakina film nyuma yo gusoza amashuri ,icyo gihe ahera kuri film yatumye akundwa cyane yitwa Kaho naa pyar hai,nyuma agenda akurikiza n’izindi zirimo Krrish ,Dhoom 1&2.
Kuva icyo gihe yahise aba icyamamare ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo muri Asia binamugira umusore w’uburanga buhebuje uruta abandi ku isi, uyu akaba yarashakanye na suzana Khan bafitanye abana 2 nubwo mu mwaka wa 2014 baje gutandukana.
kora inkuru zawe cg ufate screen shot wamuswawe hhhhhhhhhhhhhh ndaswenyutse