in

Amateka yisubiyemo, APR yirukanye abakinnyi batandatu

Nkuko APR FC yabikoze ubwo yaguraga ba Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Seif ndetse n’abandi batandukanye, APR Basketball Club nayo yabigenje ityo yirukana abakinnyi batandatu dore ko urimo kwiyubaka ishaka igikombe cya Shampiyona.

Abakinnyi batandukanye na APR BBC barimo Yannick Byiringiro, Enock Isezerano, Fiston Irutingabo, Victor Mutabaruka, Olivier Kamilindi na Irumva Heritier.

Kugeza ubu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gusinyisha abakinnyi bakomeye barimo Kaje Elie, Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques Wilson na Axel Mpoyo bakiniraga REG BBC ndetse na Ntore Habimana wavuye muri Patriots BBC.

APR BBC iri kwiyubaka ishaka kwegukana igikombe iheruka gukozaho imitwe y’intoki mu myaka 12 ishize kuko icyo iheruka yagitwaye mu 2010.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Albina yatangaje k’umugaragaro ko ari mu rukundo n’umukobwa mugenzi we (video)

Kimisagara:umukecuru w’imyaka 76 wasanzwe yapfiriye muri ruhurura abamuzi batangaje icyo yazize