Byinshi k’ubuzima bw’umugabo witwa Walter Summerford wabashije kurokoka inkuba 3 zamukubitaga ntapfe , ndetse nyuma yakwitaba Imana imva ye nayo igakubitwa n’inkuba.
Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru History Of Yesterday ,igaragaza ko uyu Walter bwa mbere akubitwa n’inkuba hari mu gihe cy’inambara y’isi ya mbere ,icyo gihe ngo inkuba yamukubise ari ku ishovari ahita yikubita hasi ariko ahita atakaza imbaraga zituma agenda kuburyo amaguru ye yahise aba pararize atangira kugendera mu kagare.
Nyuma haciyeho imyaka myinshi mu 1924 ,Walter wari umurobyi yaje gukubitwa n’inkuba icyakora ntiyamuhamya neza kuko yakubise igiti yari yugamyeho ,gusa iyo nkuba yo yaje nk’umugisha kuko yatumye yongera gusubirana ubushobozi mu maguru ye yongera kubasha kugenda.
Inkuba ya nyuma rero yamukubise mu 1930 ,yamukubise ubwo yarimo ayihunga ajya kwihisha ,ihita inatuma noneho umubiri we wose urekera gukora ,ndetse nyuma y’imyaka 2 mu 1932 aza kwitaba Imana ,ndetse icyo gihe Walter yavugaga ko yari afite ubwoba bwo kubaho .
Icyatunguranye ni uko nyuma y’imyaka 4 ashyinguwe ,mu mwaka w’1936 ku musozi wa Mountain View Cemetery uherereye Vancouver mu gihugu cya Canada aho yari ashyinguwe, imva ye yaje gukubitwa n’inkuba nayo ibyatumye abantu babifata nk’ibitererano yari yaratejwe.