Amategeko 5 y’amafaranga ugomba kugenderaho ukiri muto niba ushaka gukira.
Burya mu buzima hari ibyo uba ugomba kwigomwa kugirango ahazaza uzabeho uticuza igihe wataye mu buto bwawe. Nukurikiza aya mategeko uzaba umukire ntakabuza.
1.Jya wirinda kuba inkunda rubyino: muri make ntugakunde ibirori cyane kuko nicyo kintu cyambere kibaho gitwara amafaranga atari make kandi nta nyungu zirambye ubibonamo.
2. Niba ukundanye n’umuntu ukabona intego ye ni ibirori gusa cyangwa muhuzwa n’amafaranga, jya umureka ariko n’ukundana n’umuntu ukabona akwigisha uko bakoresha amafaranga neza ntuzatume agucika.
3. Mugihe utabasha gukorera amafaranga uryamye ntanishingiro ryo kuryama ufite: Ibi ntago bivuze ngo ntukaryame! Ahubwo mu gihe udafite imishinga ikwinjiriza witurije, haguruka ushake akazi ntukishinge bamwe binjiza bicaye.
4. Ntukagire amafaranga wita umunyagara: muri make ntukagire ifaranga usubiza inyuma kereka iryo ubona ryakujyana mu bibazo.
5. Jya ugira intego: ntugafate amafaranga utarayapangira ibyo agomba gukora. Iyo uteganya kubona amafaranga akarinda akugeraho utarayapangira, birangira agupfiriye ubusa.