in

Amata yaba abyaye amavuta! The Ben ashobora kwiyongera ku bahanzi barataramira abaritabira ibirori by’inkumi zigize ‘Kigali Protocal’

Umuhanzi The Ben uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda, ashobora gutaramana n’abitabira igitaramo cya Kigali Protocal yanagize uruhare rukomeye mu itegurwa ryacyo.

Amakuru avuga ko The Ben ari kubarizwa mu Rwanda aho amaze iminsi kandi ko nta gihindutse ari mu bari bwitabire igitaramo cya Kigali Protocal kiba kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023.

Biravugwa ko The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, batanze amafaranga atari macye yo gufasha mu gutegura iki gitaramo.

Iki gitaramo biteganyijwe ko abasanzwe bari butaramiremo harimo nka Chriss Eazy, Ruti Joel, Bushali na Ariel Wayz.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Tuzabatsinda nibyo nzi ” Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye gusuzugara ikipe ya APR FC yemeza ko bazayitsinda kuri Super Cup kandi mu buryo bworoshye

APR FC umweyo igiye gukubuza urasiga mbarwa! Urutonde rw’abakinnyi 11 bagiye kwirukanwa mu ikipe ya APR Fc