in

Amashyari y’abakeba ararikoze: Umugore arahigishwa uruhindu nyuma y’igikorwa cy’ubunyanswa yakoreye uwari mukeba we akoresheje urushinge

Amashyari y’abakeba ararikoze: Umugore arahigishwa uruhindu nyuma y’igikorwa cy’ubunyanswa yakoreye uwari mukeba we.

Mu gihugu cya Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w’imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.

Uwatewe urwo rushinge bivugwa ko rwari rurimo uburozi (Lydia) yahise ajyanwa kwa Muganga kuri ‘Clinic’ ya Bulamu, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Byansi muri Masaka, kuko yari yakomeje kurushaho kuremba.

Umuvugizi wa Polisi y’aho , Fred Enanga, ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo yatangaje ko ” Uwatewe urwo rushinge yapfuye , nyuma y’uko yatewe urwo rushinge rwamwinjije uburozi mu mubiri ku itariki 24 Mata 2023, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba”.

Enanga akomeza avuga ko icyo gikorwa cyaba cyaratewe n’ishyari ry’abakeba, ariko ko uwo mugore wagikoze agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Camera zose ni we zarebagaho: Umuseriveri yabaye umusitari w’umunsi kubera ibyo yakoreye abakiriya(Videwo)

“Mwatwerereye anagahe ku buryo mumbaza umugore wanjye?” Amag The Black yifatiye ku gahanga abahora bavuga ko yatandukanye n’umugore we