in

Amashusho y’urukozasoni akomeje gutuma ubusambanyi bwiyongera mu karere ka Nyagatare ndetse n’ubwiyongere bw’ingo zisenyuka

Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amashusho y’urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk’utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, akomeje gusenya ingo agashora n’urubyiruko mu busambanyi.

Umubyeyi witwa Mukansengirora Alphonsine wo muri ako gace, avuga ko hari abagore n’abagabo batunze amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, cyangwa bakaba bafite ahantu mu nzu zihishe bayarebera, bigatuma abarebanye bishora mu busambanyi bikarangira ingo zisenyutse.

Yagize ati “Abagabo barayafite, abagore turayafite ayo mafilime y’urukozasoni, umugabo arajyana n’umugore runaka bakareba ayo mafilime hari n’inzu yerekanirwamo. Umugore uri kumwe n’umugabo utari uwe, bakayareba, bakanywa bakishimisha, bikarangira babishyize mu bikorwa (Theory na Pratique).”

Avuga kandi ko ingaruka zabyo ari uko ingo zabo zirimo gusenyuka, kubera ubusambanyi bukururwa n’ayo mashusho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko aberekana ayo mashusho babikorera ahantu hihishe, ku buryo kuhamenya bigorana ariko bamenye amakuru bahana ababikora mu gihe bayereka abantu batarageza imyaka y’ubukure.

Naho abayarebera kuri telefone, abagira inama zo kuyirinda kuko yangiza imitekerereze akaba yatuma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango habereye impanuka iteye ubwoba ya moto yari ihetse abapolisi babiri yagonze ikamyo yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda hakekwa icyateye iyo mpanuka bigatuma bahasiga ubuzima

Intare yakomerekejwe na Pyramids FC yo mu Misiri izakira ingagi itari iwabo mu birunga! Umukino wa APR FC na Musanze FC wakaniwe ku mpande zose