Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane instagram abantu batari bake bakomeje gutangazwa n’amashusho y’umugabo witabye Imana maze ku munsi wo kumushyingura bakamucucakizaho inzoga nyinshi cyane.
Muri aya mashusho, baba bashyize umurambo mu mva hanyuma abitabiriye imihango yo gushyingura bakazana inzoga zuzuye amacupa bazisuka hejuru y’isanduku irimo umurambo,abandi bagatereka amacupa hejuru yumurambo.Ababibonye bemeje ko yakundaga kunywa ka manyinya akaba ari yo mpamvu yasezeweho muri ubu buryo budasanzwe.