in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Mu Rwanda: umubyeyi araririra mu myotsi nyuma yo kuvugira kuri Youtube uburyo yahoze mu buraya,ibyamubayeho nyuma birababaje.

beauty girl cry on black background (height contrast film monochrom edit)

Umugore wo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ari kuririra mu myotsi nyuma y’uko ashutswe n’abasore babiri bafite shene ya Youtube akababwira ubuzima bwe bw’uburaya, abana be bakaza kubona ayo mashusho none bakaba batakimuvugisha.

Uyu mugore yarwaje umwana abura ubwishyu bwo kumuvuza, ni uko aza kubona umuntu umubwira ko azamuzanira abantu bashobora kumuha amafaranga, ari bwo yamuzaniraga abasore babiri bakamubwira ko bafite shene ya Youtube, bityo ko bashaka kumva ubuhamya bwe maze bakamuha amafaranga.

Aba basore ngo babajije uyu mugore uburyo akora umwuga w’uburaya, bamubaza uburyo asambana n’abagabo byose arabivuga, barangije bamuha ibihumbi 10 Frw, yishyura uwazanye abo basore ibihumbi 3 Frw. Aba basore kandi bamusezeranyije ibindi bintu bari kuzamuha, birimo na mituweli.

Nyuma y’iminsi micye abana be baje kumutera hejuru, bamubaza impamvu yatangaje ko ari indaya kuri Youtube ‘aho yabibwiye Isi yose.’

Uyu mugore yavuze ko byatumye abana be bamwanga kandi ari bo muryango afite, dore ko nta mugabo agira, akavuga ko yicuza icyo gikorwa.

Yagize ati “Ubu simeze neza kuko abana ntibabyishimiye, byari ikintu kibabaje cyane ku buryo batari gushaka no kumvugisha.”

Uyu mugore yavuze ko ikimubabaza ari uko abasore bamuhaye ikiganiro bamubeshye, kuko bari bamwijeje ko bazamugurira mituweli ariko ntibabikore.

Ati “Ikibabaje ni uko n’ibyo banyemereye ntabyo nabonye, yaba iyo mituweli ntayo nabonye cyangwa se ubundi bufasha bari bambwiye, byahise birangirira aho.”

Yavuze ko abana be bamusabye kujya gusaba abasore bamuhaye ikiganiro gukura ubuhamya bwe kuri Youtube, ariko akaba atarabasha kubabona.

Yongeyeho ko abangamiwe n’ikimwaro asigaye afite kuko aho anyura hose abamuzi bamuryanira inzara, mu gihe bamwe mu bari basanzwe ari inshuti ze batangiye kumucikaho, nubwo hari abari bazi ko asanzwe akora umwuga w’uburaya.

Yasoje agira inama abantu, ati “Sibyiza kwitaranga kuri Youtube utazi uko bizagenda nyuma, ntimukavuge ibintu muzi ko bizabagaruka kuko birangira mubyicujije.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukwe n’umugeni basebeye imbere y’abantu ubwo babyinaga,reba ibyabaye(Video)

Amashusho y’umugabo witabye Imana agashyinguranwa inzoga akomeje guca ibintu .