in

Amashusho ari kuriza benshi! Bisi nini itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yakoze impanuka iteye ubwoba aho yarenze umuhanda imanuka ku musozi muremure igera mu kabande – VIDEwO

Hafi y’ahazwi nko ku “Kirenge” mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo habereye Impanuka ya Bisi, irenze umuhanda igwa mu kabande ihitana abantu abandi bakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka y’imodoka ya Bisi ya International ibaye mu ma Saha y’igicamunsi cyo kuwa kabiri Tariki 11 Gashyantare 2025, ikaba yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’iyi mpanuka avuga ko bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no kumenya umubare nyawo w’abo ihitanye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yashakaga gukangura umu-diaspora none bimugejeje muri RIB! Yampano yakoreye ubuhemu Aline Umuhoza uba USA amurya amadorali ye none bishobora kumukoraho

Alyn Sano agiye gusohora