Abanyeshuri b’abayisilamu bakubiswe cyane bitegetswe n’abarimu babo kubera ko bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti yabo y’umukiristo bakananywa inzoga.
Video yaciye ibintu hose,yerekana abanyeshuri b’abayisilamu bo mu ishuri ryisumbuye rya Madrasa muri Leta ya Kwara, muri Nijeriya bakubitwa bikomeye bazira kuba baranyweye inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti yabo.
Inyigisho z’icyarabu aba banyeshuri bazi neza cyane, zivuga ko batemerewe kunywa inzoga cyangwa kujya mu birori aho abatizera bateranira bagamije kwishimisha.
Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n’abanyeshuri bagenzi babo bakuze ku ishuri, babitegetswe n’abarimu babo nk’igihano.
Kanda hano urebe amashusho agaragaza ubugome aba banyeshuri bakorewe :https://www.instagram.com/p/CU2WAR6AqSz/?utm_source=ig_web_copy_link