in

Amashoti ye ari guca inshundura z’ishyorongi! Amakuru mashya kuri rutahizamu w’umunya Brazil umaze iminsi 5 akora igerageza muri APR FC

Nyuma y’imyaka 12, ikipe ya APR FC iri mu nzira zo kongera gukinisha abakinnyi bakomoka iwabo w’umupira w’amaguru, muri Brazil, nka Juan Baptista.

Uyu musore ukina nka rutahizamu nimero 10, yageze mu Rwanda ku wa mbere w’iki cyumweru taliki 1 Nyakanga 2024, avuye iwabo muri Brazil, gusa yatangiye gukora igerageza kuva ku wa Gatatu.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu Juan Baptista, mu myitozo ari kwitwara neza cyane ibitego akabitsinda, bikaba byitezweko bidatinze yashyira umukono ku masezerano muri Nyamukandagiramukibuga.

Aba banya Brazil baherukaga muri APR FC, ntibari beza cyane mu kibiga, ni Lopes Carneiro na Diego Oliveira. Uyu mugabo uwo azashyiraho umubiri aragatowe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi wa Radio&TV10 yarongowe

Imihanda yo muri Suwede isigaye ibumva: Umugore wa Byiringiro Lague aryohewe n’ubuzima muri Suwede