Miri iki gitondo hasohe inkuru ivuga ku rupfu rwa Rusatsi Abel w’imyaka 56 waguye muri gare ku wa Mbere ategereje imodoka, amakuru ubuyobozi bwari bwatanze, yavugaga ko uyu muturage yari yagiye kwivuza mu Bitaro bya Nyanza.
Kuri ubu, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza SP Dr.NKUNDIBIZA Samuel yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera atigeze agera ku bitaro bya Nyanza mbere y’uko apfa
Yagize ati “Twe baduhamagaye badutabaza ko hari umuntu uguye muri gare ya Nyanza, tugiye dusanga yari afite randez-vous ya CHUB kuko yari yarahawe transfer n’Ibitaro bya Kigeme byo mu karere ka Nyamagabe.”
Amakuru ahari ni uko nyakwigendera yakandagiwe n’inka, imuvuna ukuguru kwe kwariho sima, ndetse imukandagira no mu mbavu ubwo yari mu isoko rihereye mu murenge wa Nyagisozi.
Ubwo yahise ajya kwivuza ku Bitaro bya Kigeme biri mu karere ka Nyamagabe, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUB biri mu karere ka Huye, ajya kwivurizayo.
Icyo gihe ngo baramufashije ariko bamusaba kujya agaruka ngo barebe uko uburwayi bwe bumeze.
Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo, 2022, nibwo Rusatsi Abel yateze moto ava mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, agiye mu murenge wa Busasamana gutega imodoka imwerekeza mu karere Huye, kuri CHUB, amaze gukatisha itike yicara ku ntebe ategereje imodoka, ahita yikubita hasi.
Abi aho babibonye barebye bagiye kumwegura basanga arapfuye. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma