Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana ntabwo yari yatangira imyitozo muri Rayon Sports bitewe n’uko agifite imvune.
Tariki 23 Ukuboza 2022, nibwo Essomba Leandre Willy Onana yagize ikibazo cy’imvune ku mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho Gasogi United yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’uko hashize icyumweru Rayon Sports itangiye imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura, Essomba Leandre Willy Onana akaba atari yayitangira benshi batangiye kuvuga ko ashobora kuba atishimiye uburyo Rayon Sports itabahembye ukwezi k’Ukuboza bityo akaba adashaka kugaruka mu kazi.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana agifite imvune, gusa mu cyumweru gitaha akazasubukura imyitozo kuko ari gukira.
Essomba Leandre Willy Onana ari mu mezi atandatu ya nyuma muri Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2021, icyizere cyo kuzongera andi masezerano muri iyi kipe ni gicye cyane bitewe n’uko hari bamwe mu bafana bamushinja kwivunikisha.