in

Amashira kinyoma ku bivugwa ko umukino wa Kiyovu Sport na Espoir FC wakoreshejwemo amarozi

Ejo hashize Kiyovu Sport yatsinze ikipe ya Espoir FC igitego 1-0 cyabonetse kumunota wa 89 gitsinzwe na Pitchou.

Nyuma y’uyu mukino havuzweko ikipe ya Kiyovu Sport ndetse na Espoir FC zakoresheje amarozi bitewe n’ibintu bidasanzwe byagaragaye muri uyu mukino.

Bimwe mu bidasanzwe byagaragaye, naho Ambulance yatwaye umukinnyi wa Espoir FC wari uhuye n’ikibazo gikomeye Ambulance igatinda bigatuma umukino uhagarikwa. Nyuma yo guhagarika uyu mukino havuzweko Kiyovu Sport ariyo iri inyuma y’iryo hagarikwa.

Ubwo uyu mukino wahagarikwaga Byavugwaga ko byari ukugirango umukino utinde bigere ku isaha ngo Umupfumu w’ikipe ya Kiyovu Sport yari yababwiye barabonera igitego, bivugwako yambwiye Kiyovu sport ko umupfumu wa Espoir FC imbaraga zirashira saa kumi n’imwe Ari nako byagenze nyuma y’iyi Saha nibwo Kiyovu yahise ibonera igitego.

Nyuma y’ibyo byose iyi kipe yaciye amazimwe y’iby’amarozi, ivuga ko gutinda kwa Ambulance byatewe nuko ubwo iyi modoka yageraga ku bitaro bari bibagiwe ibyangombwa by’uyu mukinnyi bituma batinda kumwakira ari byo byanatumye uyu mukino uhagarikwa igihe kinini, kuko Ambulance yagombaga kugaruka ari uko uyu mukinnyi yakiriwe.

Ikintu cy’amarozi cyari kimaze igihe kitavugwa gusa byongeye kugaruka nyuma y’uyu mukino waraye ubaye gusa si ibintu bifitiwe gihamya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukwe yananiwe kwihangana ashaka gutera akabariro mu bukwe (video)

Abakoresha Twitter bakomeje kujya impaka ndende ||Ninde Miss w’ibihe byose