in

Amasengesho kuri Pastor Theogene Inzahuke uri mu bitaro

Pastor Theogene bakunze kwita Inzahuke ari mu bitaro aho agiye kubagwa ikirenge kugirango amano ye yavuye mu mwanya wayo ubwo yakoraga impanuka mu mwaka washize asubizwe ku murongo wayo ,cyane ko ngo yari atangiye kwangirika (amano) ku buryo byashoboraga no kuvamo Kanseri.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo ,ukunzwe n’urubyiruko cyane ,ahanini bitewe n’uburyo yigisha ijambo ry’Imana yisanisha n’imivugire n’imigenzereze y’urubyiruko rw’ubu ,nibwo yahishuriye mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ko yagombaga kwinjira ibitaro tariki 6 Gashyantare 2023 ,akabagwa tariki 7 Gashyantare 2023.

Pastor Theogene arabagirwa mu bitaro bya Centre Chirurgie Orthopédique Pédiatrique Et Réhabilitation, Sainte Marie Rilima  biherereye mu karere ka Bugesera nk’uko yabitangirije ikinyamakuru cya Chita Magic ndetse akanasaba abamukunda ku musengera.

Pastor Theogene Inzahuke ari mu bitaro aho agiye kubagwa ikirenge kugirango amano ye asubizwe mu mwanya wayo
Pastor Theogene Inzahuke ari mu bitaro aho agiye kubagwa ikirenge kugirango amano ye asubizwe mu mwanya wayo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bidateye kabiri Niyo Bosco yaciye amarenga ko agiye gusezera muri Sunday Entertainment

Barambiwe kumwihanganira! Haringingo Francis asigaje umukino umwe gusa uzagena ahazaza he muri Rayon Sports