Diamond Platnumz utegerejwe mu birori bya Trace Awards & Festival yasezeranyije abana be Tiffah na Nillan yabyaranye na Zari ko azazana nabo mu Rwanda
Mu mashusho Diamond Platnumz yasanguje abamukurikira ku rukuta rwa Instagram, ubwo yari yasuye abana yabyaranye na Zari muri Afurika y’Epfo yabasabye gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali.
Yagize Ati “Ejo muzatunganye ibyangombwa byanyu by’inzira ku wa Kane tuzajyana muri Tanzania ndetse no mu Rwanda. Ndabasezeranya ntabwo mbasize ndaba ndi hafi ejo Mama azabajyana mutegure neza ibyangombwa by’inzira kugira ngo muzabashe kugenda.”
“Tuzajya Tanzania nyuma tujye mu Rwanda hazaba hari Trace Awards, ndabakunda tubonane mu gitondo, tubaye turi kumwe iri ijoro ntabwo byabashobokera ko twazajyana kandi ndashaka kubabona mutembera.”