in

Amarengero ya Taribo West washimishije benshi muri ruhago (AMAFOTO)

Ku bakunze cyangwa bagakurikirana umupira w’amaguru guhera mu mwaka wa 2001 kugera 2007 bibuka  umukinnyi w’Umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Nijeriya wabaye ikirangirire muri shampiyona y’Uburayi  Taribo West waruzwiho kugira imisatsi y’icyatsi ariko kandi kuva yasezera umupira w’amaguru muri 2007 hari abatarabashije kumenya irengero rye .

Twifashishije ibinyamakuru byinshi byandika kuri ruhago ,bivuga ko Taribo West w’imyaka 49 wanyuze mu makipe atandukanye kuri ubu yiyeguriye Imana ndetse afite itorero ryitwa “Shelter in the Storm Miracle Ministries of All Nation “ yashinze mu mwaka wa 2014 nyuma y’imyaka mike asezeye gukina umupira w’amaguru.

Taribo West ngo yeguriye ubuzima bwe kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana ndetse no gufasha imfubyi n’abapfakazi kuva yahagarika umupira w’amaguru kugeza umunsi wa none

Taribo West yanyuze mu makipe atandukanye arimo: Obanta United, Sharks , Enugu Rangers ,Julius Berger, Auxerre , Inter Milan , AC Milan ,Derby County , Kaiserslaunter ,Partizan Belgrade  ,Al-Arabi ,Plymouth Argyle na Paykan , uyu mugabo yakijijwe mu mwaka w’1996 ndetse ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubutariyani kigeze kuvuga ko ukujya muri Inter Millan kwe yari yarabihishuriwe.

Taribo West yaje kuvamo umuvugabutumwa
Taribo West yaje kuvamo umuvugabutumwa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abishaka kurushaho! Bigenda gute ngo iyo umuntu yagiye kumviriza abari gutera akabariro ‘Gutora ubusurira’

Umuhanzikazi Marina yateguje abakunzi be ikintu kirenze agiye kubakorera