in

Amarangamutima y’abafana nyuma yo kubona Clarisse Karasira n’umugabo we bateruye umwana wabo

Nyuma y’iminsi mike umuhanzikazi Clarisse Karasira atangaje ko yibarutse umwana we w’imfura, yongeye kuzamura amarangamutima y’abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto ye ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo Dejoie bateruye umwana wabo ubwo bamwitaga izina.

Clarisse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko bakiriye amazina agera mu 1016 avuye mu muryango mugari wo kumbuga nkoranyambaga zose akoresha.

Yafize ati “Muraho neza !

Mwarakoze cyane ku mazina meza cyane mwise Umwana wacu. Twakiriye Amazina igihumbi na cumi n’atandatu (1016) yavuye mu muryango wanjye mugari wo ku mbuga nkoranyambaga zose nkoresha, abavandimwe n’inshuti Turabashimiye.”

Abamukurikira kuri instagram bahise bamwereka ko bamwishimiye cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports igiye gusinyisha myugariro ukomeye wa Apr Fc utabonaga umwanya uhagije wo gukina

Undi mukinnyi ukomeye ateye umugongo Manchester United