in

Amanota atatu agoye Ku ikipe ya Rayon sport

Rayon sport kuri uyi munsi ifite umukino utoroshye aho iza gukina na police FC. Ni mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Rayon sport irakina uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi babiri, aribo Elie Ganijuru na Willy Leandre Onana batari bukine uyu mukino kubera ko bafite amakarita atatu y’umuhondo.

Naho inkuru nziza ihari nuko umusore Iraguha Hadji wari wagize akabazo k’imvune nyuma Kuva mu ikipe y’igihugu amavubi kuri ubu ameze neza, umutoza ashobora kuza kumwifashisha uyu munsi.

Ikindi nuko Rayon sport ishobora kuza kwinjira muri uyu mukino yamaze kumenya Niba izakina n’intare mu gikombe cya mahoro cyangwa se biraba byarangiye itewe mpaga.

Kurundi ruhahande police FC imaze imukino ibiri ya shampiyona Nta tsinzi, bizagutuma iza muri uyi mukino yakaniye.

Kugeza kuri ubu Rayon sport iri Ku mwanya wa 3 Aho irushwa na APR FC ya mbere amanota atatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky Kimomo yatangaje ikipe yihebeye mu Rwanda

Nk’umubyeyi wese: Umugwizatunga Zari Hassan yavuze impamvu akora ubutitsa(Amafoto)