in

Amanota 3 kuri APR FC abaye inzozi zitarotorewe i Rubavu

Mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinirwaga kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 APR FC inganyije na Etincelles [0-0].

Etincelles FC yakiniraga mu rugo yatangiye umukino isatira cyane, ikoresha imbaraga mu kurema uburyo bwo gufungura amazamu ya APR FC. Ku munota wa 18, umukinnyi Amani Rutayisire yahinduye umupira ugera kuri Mukata Justin Kakule, ariko ishoti rye ryanyuze gato ku ruhande rw’izamu, ari naho APR FC yatangiye kugorwa no guhuza neza imikino yayo.

Mu minota ya mbere, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntibyaboroheye guhuza imikinire yabo, aho abakinnyi batamaranaga umupira igihe kirekire. Ku munota wa 24, Yussif Seidu Dauda yagerageje ishoti riremereye ava inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko Denis Ssenyombwa, umunyezamu wa Etincelles FC, agarura umupira awushyira muri koruneri.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zashoboraga guhindura umukino, aho umutoza yanahaye icyizere abakinnyi bashya nka Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, na Bacca. Gusa n’ubwo iyi kipe yaje isatira cyane, uburyo bwo gutsinda bwabonetse bwabaye inzozi, kuko abakinnyi nka Tuyisenge na Victor Mbaoma bagiye babona imipira myiza ariko ntibabashe kuyibyaza umusaruro.

Nubwo APR FC yari ifite umukino mwiza mu gice cya kabiri, gushaka igitego byakomeje kuba ikibazo gikomeye kuri iyi kipe imaze imikino itari mike ikomeza kunganya. Umukinnyi Richmond Lamptey yakoraga uko ashoboye kose agaha imipira myiza bagenzi be, ariko ba myugariro ba Etincelles FC bakayizibira.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports Ibonye itsinzi ya kabiri muri Shampiyona