Ikinyamakuru bita daily mail kiratangaza ko Manchester united ishaka kongerera Amasezerano umukinnyi wayo ukina yugarira Aaron Wan-Bissaka bakanjya bamuhemba £90,000 ku cyumweru.
ikinyamakuru bita Sky sports kiratangaza ko umusore wa Manchester united Jadon Sancho ikipe ya Dortmund yavuyemo muri 2021 yifuza ko yaba yarangije ibiganiro na Manchester united kugirango mu cyumweru gitaha uyu musore azagaragare ku cyibuga cy’imyitozo cya Dortmund. Manchester united isinyisha Jadon Sancho yari yamutanzeho £73m.
ikinyamakuru bita the evening standard kiratangaza ko Manchester united ishaka umukinnyi ukina kuruhande wa Crystal Palace witwa Michael Olise bivungwa ko ariwe mukinnyi ushobora kuba uwambere usinyishijwe na Sir Jim Ratcliffe uherutse gushyiramo imigabane ya 25% muri iyi kipe ndetse akayemerera ko azayongereramo abakinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama .