in

Amakuru ya Niyigena Clement myugariro wa APR FC yatumye amakipe yongera kumutekerezaho

Amakuru ya Niyigena Clement myugariro wa APR FC yatumye amakipe yongera kumutekerezaho

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya APR FC, Niyigena Clement agiye kongera kugaruka mu myitozo nyuma yo kuva kuvuzwa muri Kenya.

Mu cyumweru gishize nibwo ikipe ya APR FC yohereje Niyigena Clement mu gihugu cya Kenya kujya kuvurizwayo, nyuma y’igihe kinini afite uburwayi bwari bwateye ubwoba abakunzi ba APR FC.

Nyuma yo kugera muri Kenya abaganga baramuvuye ndetse bahita bamwemerera gutangira imyitozo kuko ngo ikibazo afite ntabwo giteye ubwoba kizagenda kirangira gake gake uko azajya akina imikino imwe n’imwe.

Abacyeba b’ikipe ya APR FC bumvaga bakize ubuhanga bw’uyu musore ariko ubu bagiye kongera gutekereza uko bazajya bamucaho kugirango babone ibitego. Niyigena Clement kugeza ubu ari hano mu Rwanda vuba aratangira imyitozo n’abandi bakinnyi ba APR FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega umuryango ukunzwe! Abanyarwanda bakorera muri Dubai bafashe mu mugongo Green P murumuna wa The Ben -AMAFOTO 

Umukinnyi wa APR FC akubitanye amakofe mu mukino hitabazwa amabonso yateruye ibyuma kubera amahane ye