Umuhanzikazi Butera Knowless yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’ukwezi k’Ukwakira (Best Female Artist of the month), mu bihembo “Zikomo Africa Awards” bitangirwa mu Mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia.
Butera Knowless yashimiwe kurenza imbibi umuziki we. Bavuga ko inzira yo kuba umuhanzi igizwe n’ahazamuka n’ahamuka, bityo ko “Knowless yashize amanga, agaragariza Isi icyo ashoboye n’umutima ufunguye.” Ati “Butera Knowless turagukunda.”
Muri ibi bihembo, umunya-Tanzania Harmonize yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’ukwezi (Best Musician of the month).
Abatanga ibi bihembo, bashimye Harmonize ku bw’umuhate we mu muziki no gutuma abandi bamufatiraho urugero. Bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwe amazemo igihe kitari gito.
Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushimira abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakora ibikorwa by’ubugiraneza, abamurika imideli, abanyamakuru, abafata amafoto n’abahanzi batandukanye muri Afurika.
Nta mafaranga atangwa muri ibi bihembo. Gusa, umuhanzi cyangwa undi wese utsinze afashwa gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye.