in

Amakuru meza kuri Donny Van de Beek wa Manchester United

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United Donny Van de Beek, mu cyumweru gishize nibwo yagize imvune y’akaguru mu mukino wari wahuje Manchester United na Bournemouth biba ngombwa ko ajya kwitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo kubagwa bikanagenda neza ,uyu mukinnyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko atengushywe cyane no kuba season imurangiriyeho gusa ahamya ko ari gihe cyo kubanza akamererwa neza akagaruka akomeye kurushaho akifatanya n’ikipe ye.

Donny yaboneyeho gushimira ubutumwa bwiza yakiriye bw’abakunzi ba Manchester United avuga ko bwamwongereye imbaraga n’umuryango we.

Uyu mukinnyi azatangirana n’imikino ya pre-season , ni mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 ,Manchester iraza kuba iri gukinira Old Trafford mu mikino ya derby

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda; Umwana w’imyaka 3 yasanzwe mu mashini imesa yapfuye

Iggy Azalea yiyunze urubuga rucuruza filime z'urukozasoni

Umuhanzikazi Iggy Azalea yatangiye gukorana n’urubuga rucuruza filime z’urukozasoni