in

Amakuru meza kuri Davido nyuma yo gupfusha umuhungu we w’imfura

 

Umuhanzi Davido nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu, biravugwa ko agiye kongera kugaragara mu bitaramo ndetse ko ari umwe mu bazaririmba mu birori byo gusoza igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika amakuru y’imyidagaduro muri Nigeria, bikomeje guhuriza ku kuba Davido azataramira abitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi cyane ko indirimbo “Hayya Hayya (Happy Together)’ irimo gukoreshwa, uyu muhanzi ayirimo.
Biteganyijwe ko Davido azaririmba ku wa 18 Ukuboza 2022 ubwo iri rushanwa rizaba risozwa.

Davido kuva yapfusha umwana yari yarabyaranye na Chioma, ibikorwa bya muzika byose yari yarabihagaritse.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku nkuru y’umubikira byavuzwe ko atwite nyuma y’ifoto ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga asa nk’ufite inda

Inzuki zishe umusaza wari urimo kuziganiriza azibwira amateka aca n’imigani