in

Amakuru meza ku muhanzi Gisupusupu ndetse n’abafana be

Nsengimana Francois wamenyekanye mu muziki nka Gisupusupu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagatangaje ko yibarutse. Ibi yabitangaje  ejo tariki ya 14 Gashyantare 2022 ndetse atangaza ko yibarutse umwana w’umuhungu.

Gusa nyuma gato yuko ashyize hanze ifoto igaragaza ikiganza cy’umwana we, akaba yaje guhita ayisiba ku mpamvu zitaramenyekana.

Gisupusupu akaba yibarutse umwana nyuma y’amezi atandatu arekuwe n’urukiko nyuma yaho yarakurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ifoto Gisupusup yashyize kuri instagram

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijoro ry’urukundo kuri Arthur Nkusi n’umugore we. Video

Kuri Saint Valentin umusore yakubise umukunzi we nkukubita ingoma z’abarokore nyuma yuko asanze ari kumuca inyuma. Video