Urubuga rwa WhatsApp rwashyizeho uburyo bushya bwo gukoresha proxy bushobora gufasha abantu gukomeza gukoresha WhatsApp nta internet ihari cyangwa uru rubuga rwahagaritswe.
Mu itanganzo ryashyizwe hanze n’urubuga rwa Whatsapp, rivuga ko iyi porogaramu yitwa ‘Proxy’ izafasha abarukoresha gukomeza kuvugana n’inshuti za bo ku Isi hose no mu gihe internet itari gukora neza.
Rikomeza rigira riti “Whatsapp tuzakomeza guhuza abatuye isi mu buryo bubika n’ibanga ku makuru yabo bwite, twizeye ko iki ari igisubizo ku bakoresha urubuga rwacu no mu gihe internet yavuyeho bazaba bafite ubushobozi bwo kuganira n’abo bakunda.”
Iri tangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp zinyuranye kandi ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko byakozwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abayikoresha kwisanzura mu biganiro bagirana n’ababo no mu gihe gukoresha Whatsapp bidashoboka.
Ati “Mu gihe Whatsapp yahagaritswe mu gihugu cyawe ushobora gukoresha proxy ugakomeza kuvugana n’inshuti n’umuryango wawe. Gukoresha Whatsapp unyuze kuri proxy, ubutumwa bwawe bukomeza kuba ibanga kuko bucunzwe mu bizwi end-to-end encryption ikoreshwa na WhatsApp”
Ngewe number yange ntago iri gufata whtssap ahubwo