Abantu batandukanye hashize igihe bijujuta bitewe cyane cyane n’amafaranga bacibwa kubera gufotorwa na Camera zo mu muhanda zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga. Abantu bakaba bari barembejwe n’azimwe muri camera ziba zihishe kuburyo zitagaragara.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi Camera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali. #RBAAmakuru pic.twitter.com/oTuuZOY4un
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) December 3, 2021