Bidasubirwaho amakuru aravuga ko Nsabimana Aimable yongereye amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports , akaba azakinira iy’ikipe mu gihe cy’imwaka 2 ,amakuru akavuga ko kandi  Aimable yahawe agera kuri miliyoni 15.000.000 .
Muri Kanama 2022 nibwo Aimable Nsabimana yari yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Jeddah ,yo mu cyiciro cya kabiri biza kurangira adakiniye iyi kipe biturutse kukuba ngo iyi kipe yarahinduye ibyo bari bumvikanye.
Hari amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama yagombaga kongera gusubira Saudi Arabia , icyakora kugeza kuri ubu akaba yamaze gusinya amasezerano yo gukinira Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2.
Aimable yari yasinyanye amasezerano na Kiyovu Sports yo kuyikinira imikino ibanza ya shampiyona .
Nawe ni umuswa nuko ntakindi twakora