Nyuma yo kunoza umushinga byemejwe ko kuri ubu inyama zinkorano zikorerwa muri Laboratoire zishobora gutangira kuribwa.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDA, cyemeje ko inyama z’inkoko zororewe muri laboratoire zishobora kuribwa n’abantu ntihagire ikibazo na kimwe bahura na cyo.
Izo nyama zitunganywa n’ikigo cyitwa Upside Foods, cyifashisha utunyangingo tw’inkoko zisanzwe, zakuze mu buryo busanzwe hanyuma kikarema utundi tubyara inyama zirererwa ahantu hihariye.
Inyama ziboneka ntaho ziba zitandukaniye n’izisanzwe gusa abahanga basobanura ko inkomoko yazo iba irimo ibindi bintu nk’utunyangingo tw’inyamaswa ziri mu cyiciro cy’imvubu n’inka cyangwa se ingurube.
Upside Foods isobanura ko nk’inka ikuraho utunyangingo ari iziba zidafite uburwayi na bumwe mu gihe ingurube nazo ziba zarapimwe ku buryo zidafite virusi zakwangiza utunyangingo twa muntu.