in

Amakuru mashya: Umusore w’umunyarwanda n’undi w’umurundi bafatanywe imashini ikora amafaranga

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda hamwe n’undi w’Umurundi bafashwe na polisi yo muri Malawi bakurikiranyweho gukora amafaranga muri iki gihugu.

Inkuru ya NyasaTimes ivuga ko nyuma y’iperereza ryakozwe, polisi yasanze umusore w’Umunyarwanda witwa Manuel Saidi w’imyaka 19 n’Umurundi Amosi Sean w’imyaka 30, ari bo bihishe inyuma y’umugambi w’ikorwa ry’aya mafaranga.

Manuel Saidi na Amosi Sean bafatanywe agera mu bihumbi 165 by’ama-Kwacha(170 frw), imashini ikoreshwa mu gucapa amafaranga, imikasi n’ibindi byifashishaga mu gukora ayo mafaranga.

Aba bombi bemeye ibyaha baregwa byo gukora amafaranga y’amiganano bakaba bazashyikirizwa urukiko mu minsi iri imbere, iperereza rirangiye nk’uko umuvugizi wa polisi yabitangaje.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Shemsa ateruye inkende imufashe ku myanya banga yarikoroje kumbuga

Bagore namwe bakobwa dore ibintu 5 ushobora gukora bikakugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango