in

Amakuru mashya kuri wa mukobwa w’ihuye wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu utari wuzuza imyaka

Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wasambanyijwe n’uyu mukobwa, bamusanze baryamanye tariki 23 Nzeri 2022 nyuma yuko ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu bamushatse bakamubura, bakaza kumusanga aryamanye n’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa wahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, yisobanuraga avuga ko uyu mwana w’umuhungu basanzwe bakundana urukundo rwa kobwa-hungu.

Yavugaga ko ubwo babasanganaga baryamanye, ari we wari wamutumyeho ngo aze amusure kuko yari arwaye, ubundi ahageze barararana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo uyu mukobwa, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya uyu mukobwa icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha bwagendeye ku biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis yateye utwatsi ibintu abayobozi ba Rayon Sports bashaka gukora mbere yo guhura na Gasogi United

Karim Benzema yakoze igikorwa kigaragaza ko atifuza kuzongera gushyikirana n’abakinnyi b’Ubufaransa ukundi