Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu izina rya Shaddy Boo,yashimiye abantu abanya Brussel yabanye mu gitaramo yitabiriye.
Abinyunyijije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga millioni, Shaddy Boo yifashishije indirimbo ya Mike Kayihura yitwa “Ride my wave” yasakaje amashusho ku bakunzi be abereka muri bacye ukuntu icyo gitaramo cyari kimeze, ndetse anashimira abanya Brussel kandi bazabonana ikindi gihe.
Shaddy yagize ati:”Ndashimira bur’umwe wese twabanye,ndabakunda kandi tuzabonana ubutaha” aho Shaddy Boo yashimiraga abanya Brussel bataramanye mu minsi ishije tariki 5 Ugishyingo 2022.
Igitaramo Shaddy Boo yitabiriye kandi cyarimo ibindi byamamare nyarwanda bitandukanye birimo Dj Pius ndetse Mike Kayihura.