in

Amakuru mashya kuri Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 wacukuye umwobo iwe agashaka kuwujugunyamo umumotari wari umutwaye

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwamaze gufata umugabo witwa Nkurunziza Ismael wo mu Karere ka Nyamasheke, aheruka gutahurwaho gucukura icyobo mu nzu ye.

Amakuru y’uyu mwobo yamenyekanye ubwo umumotari yamutwaraga, yamugeza iwe “ngo agashaka kumuniga ngo amujugunye muri uwo mwobo” undi amurusha imbaraga aramucika, agenda atabazaba abaturage.

RIB ivuga ko yamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37, ukekwaho kuba yaracukuye uwo mwobo mu nzu ye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko biriya bikamara kumenyekana hatangiye iperereza, kugeza uriya mugaba afashwe.

Ati “Twatangiye iperereza, dusuzuma icyobo niba nta bindi byaha byakorewemo, ariko icyobo cyari kikiri gishya, ariko cyacukuwe n’uriya mugabo aza gutoroka, turamukurikirana arafatwa. Ubwo igikurikiye ni ukumubaza impamvu yacukuye kiriya cyobo.”

Dr Murangira avuga ko kugeza ubu uriya mugabo hazamenyekana ibyaha akekwaho igihe iperereza rizaba ryamenye ibikorwa yari agamije gukoresha kiriya cyobo.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Dizzo yasabye abakunzi be ko bamusengera kuko atorohewe n’ubuzima

Ntibajya munsi y’ibihumbi 10! Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari uburaya bwateye imbere kandi bwihagazeho ku buryo n’abanyamahanga nta handi bahahira