Ku wa Gatandatu nibwo twabagejejeho inkuru y’abanyeshuri biga kuri GS Kimisange bari bari kubyina mu ishuri mu buryo bwatangaje benshi, aho twabamenyesheje ko byabaye mu masaha ya masomo gusa atiri ko kuri kwanyako.
Amakuru ahari ni uko ayo mashusho yafashwe nyuma y’amasaha yo kwiga aho kuba mu masaha yo kwiga nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje.
Abanyeshuri babyinnye nyuma y’amasaha yagenwe yo kuba bari kwiga.
Mu nkuru yacu yabanje twanababwiye ko abo banyeshuri bari babuze icyo bakora gusa ukuri ni uko abo banyeshuri batari babuze icyo bakora, ahubwa byari mu masaha ya nyuma y’amasomo aho n’abandi banyeshuri biga kuri GS Kimisange (Aho amashusho yafatiwe) bari batashye.
Kuri ubu amasomo arakataje muri GS Kimisange aho abanyeshuri bari guhabwa inyigisho bagenewe ndetse n’abarimu bari kwegera abanyeshuri bakabafasha kumva neza amasomo batabashije kumva neza.
Ubutah muge mushishoza ntimugakunde byacitse
abanyamakuru murapaparaza mugakabya muhe abanyeshuri amahoro
Ubwo baguteye akantu none Inkuru uhise uyihindura. Abo banyeshuri se bakuyeho phone? Abahungu se muricyo Kigo babyinana n’abakobwa kuriya muri dortoir? Ko bambaye uniforme, iyo bashoje amasomo abahungu n’abakobwa barara hamwe ?