in

Amakuru mashya ku mutingito ubaye mu Rwanda muri uyu mugoroba

Amakuru mashya ku mutingito ubaye mu Rwanda muri uyu mugoroba.

Uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2023 ahagana 16:24 mu Rwanda humvikanye umutingito utunguranye.

Uyu mutingito ukimara kuba abanya-Kigali bagize ngo ubaye i kigali gusa, ariko amakuru ahari aravuga ko uyu mutingito wageze mu gihugu hose, ndetse ngo hari uturere tumwe na tumwe wagezemo ufite ubukana burenze ubwo wageranye muri Kigali.

Uyu mutingito wabaye hagati y’umunota umwe n’ibiri, gusa hari bamwe bari kuvuga ko batawumvise, cyane cyane abantu bari bari mu muhanda bagenda cyangwa bari mu modoka ziri kugenda. Gusa abantu bari bicaye batuje nibo bawumvise neza, abari baryamye bo, bamwe banabyutse bahunga inzu bagirango zirabagwaho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aka kanya Kigali habaye umutingito abaturage bose barahungabana

Amakuru atari meza nagato ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport igomba gukina na Al Hilal Benghazi muri iri joro