Mu Rwanda buri mwaka haba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda aho hatorwa umukobwa wahize abandi mu bwiza, ubwenge ndetse n’umuco, iri rushanwa rirakunzwe cyane kuko rikurikirwa n’abantu ama miliyoni menshi ku isi hose.
Gusa muri iyi minsi nyuma y’aho Miss Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba ry’uyu mwaka hakurikiyeho amakuru atari meza kuko havuzwe ko imodoka yemerewe mu gihe yatwaraga ikamba yaje gutinda kumugeraho gusa kuri ubu yamugezeho.
Si ibyo gusa mu minsi yashize havuzwe inkuru z’uwahoze ahagarariye itsinda ryateguraga Miss Rwanda Prince Kid watawe muri yombi bivugwa ko azira ibifitanye isano n’ibyiryo rushanwa, kuri ubu akaba agikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Nyuma y’ibyo byose mu bitangazamakuru bitandukanye hari kuvugwa ko irushanwa rya Miss Rwanda 2023 rushobora kutazaba kubera ibyo bibazo byose bibivugwamo, bikavugwa ko Miss Muheto Divine azakomeza kwambara ikamba muri uwo mwaka. Gusa nongere mbibutse ko ari ibivugwa hanze aha ntabwo ubuyobozi butegura Miss Rwanda buremeza ahagaragara aya makuru.