in

Abakuze gusa: dore ibintu bidasanzwe bibera mu mubiri w’umuntu ugiye ndetse n’urimo gutera akabariro

Top view of beautiful happy young couple lying on bed and hugging

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa kiba kigamije gushimisha abagikorana, kikarushaho kuba cyiza iyo gikozwe buri wese mu bari kugikorana abishaka kandi abyiteguye neza.
Ni igikorwa kigirira akamaro umubiri muri rusange, haba ku mugabo haba no ku mugore, ariko nanone ni igikorwa twavuga ko kirimo ibintu binyuranye bigenda biba mu mubiri w’uri kubikora, kuva atangiye kubyitegura kugera arangije.

Muri iyi nkuru twifuje kuba twakubwira impinduka zinyuranye ziba mu mubiri wawe igihe uri mu gukora imibonano mpuzabitsina, haba ku mugabo no ku mugore.
Abahanga imibonano bayikatamo ibice bine by’ingenzi ari byo: Kubishaka, igikorwa nyirizina, kurangiza no kuruhuka. Buri gice cyose kigira ibyacyo bikiranga, nkuko tugiye kubivuga.
1. Igice cya mbere: Kubishaka
Muri iki gice, kenshi habanza kubishaka mu byiyumviro, nuko hakazaho ku mubiri nuko hagakurikiraho gutegurana ku mpande zombi. Gusa nanone hari n’igihe bibanza ku mubiri, bitunguranye wenda umwe abonye ubwambure bw’undi cyangwa se arebye video y’ababikora, amafoto se, n’ibindi. Iki gice rero kirangwa n’ibikurikira:
1. Inshuro umutima utera ziriyongera
2. Utangira guhumeka umeze nk’uwahagira, cyangwa guhumeka cyane
3. Kenshi mu gatuza no mu bitugu ushobora kubira ibyuya
4. Umubiri utangira kurekura nitric oxide nyinshi, ari yo ituma igitsina ku mugabo no ku mugore bifata umurego
5. Ku mugore igitsina kiraguka cyitegura kwakira igitsinagabo,
6.   ku mugore, imyanya myibarukiro irahinduka
7. Ku mugabo hashobora kuza ururenda rucye mu gitsina, cyane cyane iyo yishimiye uwo bagiye kubikorana
8. Ku mugore, imigoma na yo irabyimba kubera kuzuramo amaraso
9. Ububobere ku mugore burushaho kwiyongera, dore ko bamwe runasohoka kubera kuba rwinshi (ururenda)
10. Ku mugore kandi imoko zitangira nazo kugira ubushagarira ku buryo kuzikorakora ari bimwe mu birushaho kumutera ubushake
11. Utangira kumva watentebutse, imitsi ikarega, ugacira amacandwe yumye, kuvuga bigatangira kugorana no kureba ukanuye kikaba ikibazo
2. Igikorwa nyirizina
Hano noneho, kwitegura biba byarangiye, mwatangiye igikorwa nyacyo cyo guhuza ibitsina. Ibyabaye bikomeza kuba ariko hanagenda hiyongeraho ibindi
12. Hatangira ihuza hagati y’ubwonko n’indi mitsi kugirango ukomeze uryoherwe n’igikorwa. Ibi bibera mu gace ka amygdala, kaboneka mu bwonko
13. Bwa buryohe burushaho kwiyongera kandi ukumva ibice byose by’umubiri biri gufatanya kubwumva
14. Ku mugabo, umutwe w’igitsina urushaho kumva ubushagarira naho umugore igitsina cyose gikomeza guhindura ibara
15. Imikaya yose irushaho gukora ndetse ku buryo uramutse ubihagarikiye aho wamera nk’uri gususumira
16. Utangira kumva ibimeze nk’ibinya mu ntoki n’amano no mu maso
17. Ku mugore rugongo isa n’igabanyije umurego, kuko bikomeje ishobora gukomereka
3. Kurangiza
Iki ni igice kiza vuba cyangwa gitinze bitewe n’umuntu. Gusa ni igikorwa kiganisha ku ndunduro ibyakozwe byose. Kirangwa n’ibikurikira
18. Gutera k’umutima, guhumeka n’umuvuduko w’amaraso birushaho kuzamuka
19. Imikaya itangira gusa n’isusumira ikanacika intege kuri bamwe baratengurwa nk’abarwaye
20. Ku bagore, amavangingo arushaho kwiyongera ndetse agasohokana umuvuduko mwinshi kurenza mbere
21. Ku mugabo ahita asohora, igitsina kigatakaza umurego. Naho ku mugore ahita yumva anyuzwe, akumva intege ziracitse ibyishimo bikaba biri ku ndunduro
4. Kuruhuka
Akazi kari gakomeye kakorwaga kaba karangiye.
22. Umutima usubira gutera bisanzwe, kuri bamwe agira icyaka akanywa amazi, guhumeka bibanza gukorwa cyane nyuma bikagenda bisubira ku bipimo bisanzwe. Aha rero ni byiza guhita mwiryamira mukaruhuka, ubundi niba muri bwongere, mukaba muganira cyangwa se muri gutegurana bundi bushya.

Imibonano ni igikorwa cyiza, iyo ikozwe neza kandi igakorwa mu gihe nyacyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Isabukuru nziza Mukunzi wanjye! » – Miss Balbine Mutoni yifurije isabukuru nziza umutware we

Amakuru mashya yihutirwa ku irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Muheto Divine ashobora kumarana ikamba imyaka 2