in

Amakuru mashya ku bivugwa ko Titi Brown yafunguwe nyuma y’igihe afungiwe i Mageragere

Amakuru mashya ku bivugwa ko Titi Brown yafunguwe nyuma y’igihe ari i Mageragere.

Amakuru ava mu nshuti no mu bo mu muryango wa Titi Brown, aranyomoza ibyavugwaga ko yafunguwe.

Ishimwe Thierry AKA Titi Brown amaze igihe afunzwe, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, aho urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro nyinshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mubyinnyi yafunguwe, ndetse ko atakiri mu igororero aho afungiye.

Gusa amakuru twamenye ni uko uyu mubyinnyi atafunguwe, nk’uko byemeza na bamwe mu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.

Uyu musore aracyafunze ndetse akaba ategereje kuzaburana mu cyumweru gitaha tariki 20 Nyakanga 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi ba Samusure bamukoreye ibintu yifuzaga cyane ibyishimo biramurenga ahita abizeza ibirenze ibyo bamukoreye

Yari akana keza disi!: Ihere ijisho ifoto y’umuhanzikazi Alyn Sano yo mu mwaka wa 2014 urumirwa (ifoto)