in

Amakuru mashya ku bagenzi 27 bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yakoze impanuka iteye ubwoba aho yarenze umuhanda igwa mu kibanza kiri munsi y’umuhanda nko muri metero 50 – AMAFOTO

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya kampani ya Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi, yakoze impanuka igeze mu karere ka Nyamasheke mu Mudugudu wa Kibirizi, akagari ka Jarama, umurenge wa Gihombo, umushoferi n’abagenzi 27 yari atwaye bose barakomereka, umwe apfa bagejejwe ku Bitaro bya Kibogora.

Bivugwa ko iyo modoka yaguye mu kibanza kiri munsi y’umuhanda nko muri metero 50, irangirika bikomeye, abari bayirimo bose barakomereka ku buryo nta n’umwe wasigaye adafite igikomere.

Amakuru mashya ahari ni uko abo bakomerekeye muri iyi mpanuka bakomeje kwitabwaho n’abaganga ndetse abenshi bamaze gutaha ma mago yabo gusa bakaba bagifite ibipfuko by’ibikomere batewe n’iyi mpanuka.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024, itewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bazaza bitwaje ikarita y’ishuri! APR FC yatangaje ko hari bemerewe kuzareba umukino wayo na AZAM FC binjiriye ubuntu muri stade Amahoro

Murera yongeye gutakaza amanota! Amagaju FC y’abakinnyi 10 yasanze Rayon Sports i Kigali iyibaga nta kinya iri imbere y’abafana bayo