in

Amakuru mashya: Bus ya shirumuteto ihiriye Nyabugogo

Imodoka ya Bus izi zikunze kwitwa “Shirumuteto” ihiriye muri gare ya Nyabugogo muri iki gitondo.
Amakuru dukesha umwe mu bagenzi bari bari Nyabugogo muri iki gitondo, ni uko iyi modoka bagiye kubona bakabona itangiye gucumba umwotsi, ubwo bari bari mu yindi bus yahise iberekeza aho bajyaga.



Uyu mutangabuhamya tutari buvuge amazina yavuze ko mu bigaragara nta bantu bari bayirimo , aho yagize ati: “Ikigaragara ntabo kuko yari ihagaze kuri ligne aho bapakirira.”
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hashize iminota irenga 20 imodoka itangiye gushya. Gusa yavuze ko ubwo bahagurukaga muri gare berekeza aho bari bagiye, imodoka izimya inkongi “kizimyamoto” yari imaze kuhagera.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru kubw’iyi mpanuka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukomeye yerekanye urukundo akunda inzoga nyuma yo kugaragara ari kunywa icyayi

Rutahizamu ukomeye ugiye guhangana na Lionel Messi yatangiye kuvuga amagambo ashotora Messi