Microsoft yatangaje ko igiye guhagarika burundu ikoreshwa rya Internet Explorer, porogaramu yayo yifashishwaga n’abantu bashaka kujya kuri internet, nyuma y’imyaka 27 ishyizwe muri mudasobwa.
Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, iyi porogaramu ntabwo iri buze kongera gukora muri mudasobwa iyo ariyo yose.
Umuntu uyitunze uzajya ushaka kuyikoresha, izajya ihita imuyobora kuri Microsoft Edge abe ariyo akoresha.
Internet Explorer yamamaye cyane mu gihe Microsoft ariyo yari iyoboye Isi y’ikoranabuhanga, mbere y’uko Google, Facebook, TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga zibaho.