in

Amakuru atari meza kuri rutahizamu ufatiye runini Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essombe Onana mu mukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda bikaza kurangira Kiyovu Sports itsinze Rayon, muri uyu mukino Onana yaravunitse.

Amakuru atari meza ava mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko imvune Onana yagiye muri uwo mukino izatuma amara igihe cyingana nk’ukwezi atagaragara mu cyibuga.

Uyu rutahizamu ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports dore ko byagaragaye igihe yavunikaga ku munota wa 36 ikipe ya Rayon Sports yahise isubira inyuma ku buryo bwagaragariye buri wese.

Gusa abafana ba Rayon Sports ntibashimishijwe n’uburyo uyu musore yaguye hasi kubera ko yaguye inyuma y’ikibuga bavuga ko yagombaga kugwa mu rubuga rw’amahina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara:umukecuru w’imyaka 76 wasanzwe yapfiriye muri ruhurura abamuzi batangaje icyo yazize

U Rwanda rwikuye mu marushanwa nyafurika rwagombaga gukina