in

NdababayeNdababaye

Amakuru atari meza kuri Miss Ingabire Grace witabiriye irushanwa rya Miss World 2021.

Irushanwa rya Miss World 2021 yarimo Miss Rwanda Ingabire Grace ryari gusozwa kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 ryasubitswe ku munota wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo byatangajwe ko hari abakobwa barindwi bitabiriye irushanwa rya Miss World 2021 bashyizwe mu kato kubera icyorezo cya korona.

Aya makuru yaje gukurikirwa n’andi yavugaga ko noneho hamaze kwandura abantu 17 barimo abakobwa bitabiriye irushanwa n’abandi bafitemo imirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko abanduye iki cyorezo batemererwa guhatana ariko bitavuze ko bavuyemo. Hari kwifashishwa amashusho bafashwe mbere.

Mu gihe haburaga amasaha make ngo ibirori bitangire, abashinzwe ubuzima bw’abitabiriye Miss World n’inzego z’ubuzima muri Puerto Rico bafashe icyemezo cyo gusubika ibi birori mu minsi 90.

Ubu igikurikiyeho ni ugushyira mu kato abafite aho bahuriye n’iri rushanwa bose. Nyuma yo kuva mu kato abazaba ari bazima basubira mu bihugu byabo.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss World 2021 biteganyijwe ko bizasubukurwa mu minsi 90 iri imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka idasanzwe: imodoka yinjiye mu nyubako ya CHIC

Umusore ushinja inkumi kumwanduza SIDA yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe.