Abantu b’ingeri zose usanga bakunda kurya umugati bakarenzaho icyayi.Ni ibintu bikunzwe n’abatari bake gusa abahanga mu buzima bahamya ko hari ibibi byo kurya umugati ukarenzaho icyayi.
Ubusanzwe imigati ikorerwa mu nganda maze igakorwa hifashishijwe ifarini,isukari ndetse n’umunyu.Umugati kandi uba igizwe n’isukari ndetse n’ibindi biryoherera bikorwa n’abantu baba bashaka ko uzakundwa.
Hano hari ingaruka bishobora kukugiraho.
1.Indwara zo munda.
Abantu bakunda kurwara indwara zo munda cyane, ntabwo bemererwa kurya imigati cyangwa kuyihorera cyane, kuko nabo bagira amafunguro yihariye abafasha gukomeza kubaho neza cyane.
2.Diabete
Abantu barwaye iyi ndwara ntabwo bemererwa kurya imigati ndetse no kunywa icyayi.Abaganga bagira inama abarwayi kugendera kure iyi ndyo (Icyayi n’umugati).Amafunguro menshi abamo ifarini ndetse n’isukari, ntabwo aryohera cyangwa ngo afashe umurwayi wa Diabete nk’imwe mundwara 5 zica cyane abantu nk’uko ikigo World Health Oraganization kibitangaza.
3.Kuzamura umuvuduko w’amaraso.
Kuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso bizwi nka ‘Hypertension’, ni indwara igaragara cyane iyo umuvuduko w’amaraso mu mubiri w’umuntu uri hejuru cyane.Abantu barwaye iyi ndwara bagirwa inama yo kurya amafunguro arimo; Ibishyimbo, imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bibafasha kumera neza.
Umugati n’icyayi rero byangiza umubiri kuko bifasha kumuzamura umuvuduko w’amaraso kandi bidakenewe mu buzima mu rwego rwo gufasha kugira ubuzima bwiza.